OUR STORY



Ubwo nigaga mu wa gatatu w'amashuri yisumbuye, umukobwa twiganaga yagiye mu mihango turi kwiga.Abenshi mu bahungu barasetse kuri we asa nkugize ikimwaro. Niho nibajije nti ese "birashoboka ko umukobwa wiga mu mashuri yisumbuye yaba atazi kubara ukwezi kw'imihango?". Ntabwo nabyiyumvishaga nibwo naje gukomeza kugenda mbaza abatandukanye koko niba baba bazi kubara ukwezi kw'imihango. Ubwo nari ngeze mu mwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye tugiye gukora ikizamini cya leta,nibwo nongeye kubitekerezaho nk'umunyeshuri wari uri kurangiza mu ishami rya mudasobwa n'ikoranabuhanga nongera kubaza abo twiganaga niba bazi kubara ukwezi kw'imihango. Bitunguranye, benshi muri bo ntabyo bari bazi. Icyo gihe nibwo natekereje icyo nakora cyabafasha kubara ukwezi kw'imihango. Ubwo nari ntegereje gutangira Kaminuza,nibwo imibare y'abangavu baterwa inda zitateganijwe byaje kugaragara ko iri kwiyongera bidasanzwe. Njya muri Kaminuza, naganirije abakobwa batandukanye naje gusanga kubara ukwezi kw'imihango ahubwo n'amakuru y'ubuzima bw'imyororokere kuyabona yizewe no kuyasangizanya ari ikibazo muri bo. Nibwo nafashe umwanzuro wo gukora uru rubuga rubafasha kubara ukwezi kw'imihango kandi rukabaha amakuru yizewe y'ubuzima bw'imyororokere.